Amakuru agezweho ku banyeshuri bakoze P6 na S3 (2024/2025) links zagufasha
AMAKURU AGEZWEHO KU BANYESHURI BAKOZE P6 NA S3
(2024/2025) LINKS ZAGUFASHA
A.
Amanota fatizo NESA yagendeyeho ishyira abana
muri boarding schools
Mu isuzuma ry’imyigire ryakorewe ku banyeshuri
bo mu mashuri abanza(p6) n’ayisumbuye(s3), hagaragaye itandukaniro
ry’imyitwarire y’abakobwa n’abahungu ku manota fatizo.
Mu cyiciro cya P6, abakobwa
bari ku manota fatizo ya 81.8, mu gihe abahungu bari ku 85.4,
bigaragaza ko abahungu bari imbere gato ku myigire.
Mu cyiciro cya S3, abakobwa
bari ku manota fatizo ya 58.3, naho abahungu bari ku 61,
bigaragaza ko itandukaniro ryagabanutse ariko abahungu bagihagaze neza kurusha
abakobwa.
Ibi bisubizo byerekana ko hakenewe
gahunda z’inyongera zo gufasha abanyeshuri, cyane cyane abakobwa, kugira ngo
bose bagire amahirwe angana yo kugera ku manota meza.
Dore graphique yerekana itandukaniro ry’inota fatizo hagati y’abakobwa n’abahungu
mu byiciro P6 na S3.
·
Amabara: ubururu
= abakobwa, umutuku
= abahungu
·
P6: abakobwa 81.8 vs abahungu 85.4
·
S3: abakobwa 58.3 vs abahungu 61
B.
Uburyo bwo Kujurira ku Manota no ku Mashuri
Abanyeshuri bahawe (2025)
Nk’uko bisanzwe bigenda nyuma y’itangazwa
ry’ibisubizo by’abanyeshuri bakoze P6 na S3
mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, hakurikiraho igihe cyo:
·
Kujurira ku
myirondoro (iyo hari amakosa mu mazina cyangwa mu bindi bimuranga),
·
Kujurira ku
manota (iyo umunyeshuri atishimiye amanota yabonye),
·
Kujurira ku
bigo (iyo umunyeshuri atishimiye ishuri yahawe).
Icyi gihe cyo kujurira gitangira nyuma
y’itangazwa ry’ibisubizo kandi kikazarangira ku itariki ya 02/09/2025.
ü Uko
bikorwa
1.
Umunyeshuri cyangwa umubyeyi ajya kuri iyi link ya NESA:
👉 Kujurira ku manota no ku bigo – SDMS
2.
Uzuza ubusabe bwawe ku buryo busabwa.
3.
Kubijyanye n’amajuriro
y’amanota, ubusabe bwoherezwa n’Umuyobozi w’ishuri (Head Teacher) aho umwana yize.
4.
Ibyo byose bigomba kuba byakozwe bitarenze 02/09/2025.
ü Iby’ingenzi
wamenya
·
NESA yibutsa ababyeyi n’abanyeshuri ko ari
ngombwa kureba ibisubizo neza kugira ngo hamenyekane amakosa hakiri kare.
·
Guhindura cyangwa gusaba gusuzumwa amanota
bishobora gufasha abanyeshuri kubona ibyo bemerewe.
·
Ababyeyi bagomba gufasha abana babo gukora ubu
busabe neza kandi ku gihe.
C.
Kalendari y’Amashuri ya 2025/2026 yashyizwe
ahagaragara na NESA
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura
ry’amashuri(NESA – National Examination and
School Inspection Authority) cyashyize hanze kalendari y’amashuri ya 2025/2026. Iyo kalendari
igaragaza igihe amashuri azatangirira, agasozwa, ibiruhuko, ndetse n’igihe
ibizamini bya Leta bizakorerwa.
In summary
1. Igihe
cy’amashuri
·
Term I:
Izatangira ku wa 08/09/2025 isozwe
ku wa 19/12/2025 – izamara ibyumweru 15.
·
Term I
Holidays: Ibiruhuko bizatangira 20/12/2025
kugeza 04/01/2026 – iminsi 14 (ibyumweru 2).
·
Term II:
Izatangira ku wa 05/01/2026 isozwe
ku wa 03/04/2026 – izamara ibyumweru 13.
·
Term II
Holidays: Ibiruhuko bizaba hagati ya 04/04/2026 kugeza 19/04/2026
– iminsi 15 (ibyumweru 2).
·
Term III:
Izatangira ku wa 20/04/2026
isozwe ku wa 03/07/2026 –
izamara ibyumweru 11.
·
Term III
Holidays: Nyuma y’aho, abanyeshuri bazajya mu biruhuko guhera ku wa 04/07/2026 kugeza ku wa 07/09/2026 – amezi 2 yuzuye.
2. Igihe
cy’ibizamini bya Leta
NESA yateguye kandi itariki zigaragaza igihe
ibizamini byose bizakorerwa mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026:
1.
National
Practical Examinations
o Bizakorerwa
kuva ku wa 01/06/2026 kugeza ku
wa 19/06/2026 – bizamara ibyumweru 3.
o Aha
harimo ibizamini bya PBA, TSS, TTC, ACC &
ANP.
2.
Written National
Examinations
o Primary Leaving Examinations (P6): Kuva
ku wa 07/07/2026 kugeza ku wa 09/07/2026 – iminsi 3.
o Ordinary Level & Advanced Level (S3 & S6):
Kuva ku wa 15/07/2026 kugeza ku
wa 24/07/2026 – iminsi 10.
3.
Icyo bivuze ku banyeshuri n’ababyeyi
·
Abanyeshuri bategerejwe gukoresha neza umwanya
bafite kugira ngo bitegure ibizamini hakiri kare.
·
Ababyeyi bagomba gukomeza gufasha abana babo mu
myigire, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo batibagirwa ibyo bize.
· Amashuri nayo ategerejwe gushyira imbaraga mu kwigisha no gutegura abanyeshuri mu buryo bufasha gutsinda neza.
D.
IBYUMWERU NA TALIKI BIRI MURI BURIGIHEMWE
E-smartpapers
izakomeza kubagezaho amakuru yizewe ajyanye n’amashuri,
ibizamini ndetse n’uburyo bwo kwiga neza. Intego ni uko buri munyeshuri amenya
amakuru hakiri kare kandi akabasha kwitegura neza.
ibibazo bya SET ku mwana ugiye kujya p6

Good job
ReplyDelete